in

“Uyu mwaka ntabwo wanyoroheye” Umuhanzi Platini P, yongeye kugira icyo avuga ubwo yari abajijwe ku makuru yo gutandukana n’umugore we

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P, yongeye kuryumaho abajijwe ku makuru yo gutandukana n’umugore we Ingabire Olivia.

Uyu muhanzi yabibajijweho ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy gitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, mu gace kitwa ‘Meet Me Tonight’, aho batumiramo icyamamare kikavuga ku buzima bwacyo n’ibindi bitandukanye.

Platini kimwe mu bibazo yasanganijwe n’abakunzi be n’icy’urugo rwe, aho guhera muri Gicurasi uyu mwaka hari amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore nyuma yo gusanga umwana bari bafite atari uwe.

Mu gusubiza uyu muhanzi yirinze kugira byinshi atangaza, ati “Uyu mwaka ntabwo wanyoroheye kubera byinshi byavuzwe mu itangazamakuru byerekeye urugo rwanjye ariko nta gisubizo gitangaje mfite kuri ibyo bintu, kuko nkunda urugo rwanjye, umwana n’umugore gusa navuga ko nanyuze mu bihe bitanyoroheye na n’uyu munsi ndi gushaka gusobanukirwa neza. Rero, numva ari icyo navuga.”

Ibya Platini n’umugore byagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka ndetse hari amakuru ahamya ko batari bakibana mu rugo. Aba bombi barushinze muri Werurwe 2021.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Kiss FM muri Kanama, nabwo Platini yabajijwe ibye n’umugore, yanga kugira icyo abivugaho mu buryo bweruye.

Uyu muhanzi yanagaragarije abari bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya ko uretse kuririmba afite izindi mpano zirimo gukina umupira w’amaguru cyane ko yigeze gukina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru akiri umwana mu ikipe ya Intare FC, ndetse akaba yaranabaye umubyinnyi muri Hotside yari irimo Prince Kid, Kamichi, Clovis na Rafiki.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho Murera izabamara! Amissi Cédric yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon Sports

“Itama ryanjye rirasa neza pe!” ibyishimo byari byose ku munyamakuru w’imikino kuri RBA, Lorenzo Christian wahuye n’umusore wamushushanyije neza – VIDEWO