Uyu muPadiri Kelvin Ugwu akaba asanzwe akomoka muri Nigeria, uyu agira inyigisho zinyura benshi cyane ndetse arakurikirwa ku rugero rwo hejuru. Mu minsi ishize yibajije ikibazo cyagarutsweho na benshi, ariko nanone buri wese agenda yibaza ati kuki?
Padiri Ugwu, umunsi kuwundi ngo yibaza ukuntu igitsina gore cyishimira kugenda kirata umubiri wose hanze, cyane cyane iyo bagiye mu birori. Kubw’uyu mukozi w’Imana ngo abona abagabo bashimishwa cyane no kurata ubutunzi bwabo (amafaranga), mu gihe abagore ngo bagenda barata ibice by’umubiri wabo aho banyuze hose.
Ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati:”hari ikintu kimwe nanubu ntajya mfa gusobanukirwa, ni ukubera iki igitsina gore bakunda kwitabira ibirori binyuranye bambaye igice kimwe ahandi bambaye ubusa. Ugasanga umugore yashyizemo akenda ko hasi nisutiye ubundi akigira mu birori, nyamara abagabo bahahuriye bo ugasanga bambaye bikwije. Sinibaza impamvu abagabo bishimira kurata ubutunzi bwabo, abagore bo bakishimira kurata ibice by’umubiri wabo nkaho aricyo kintu gikomeye baba baragezeho?”