Uyu mukobwa yakoze agashya maze ateranya abagabo bose yanduje SIDA yifashishije itsinda rya WhatsApp maze atangira kujya abaganiriza hamwe.
Uyu mukobwa bivugwa ko yitwa Njeri Bambi yiga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta muri Kenya, bivugwa ko yanduye Virusi itera Sida ariko hakaba hari benshi yayanduje. Mu kubibabwira bose neza, yakoze itsinda akongeramo nimero z’abo bagabo kabajya bisangamo n’ubusobanuro buhagije.
Byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nk’itsinda rya Watsapu risekeje. Ku ntego ya watsapu kumwe umuntu atangaza impamvu igamijwe, we yanditseho ati ”Muri hano mwese ku mpamvu imwe ariyo Sida, mwese murayifite kandi mwayikuye kuri njye”.
Yatangiye kujya abaha ubutumwa bukomeye aho yagiye abasobanurira ko bagomba kwiyakira muri bo kandi ubuzima bugakomeza, abasaba kutarwara ihungabana. Nyuma yo kunengwa bikabije no kwamaganwa na rubanda hamwe n’abanyeshuri bagenzi be, yavuze ko ari byo byiza aho kubihorera kandi barwaye SIDA batabizi nk’uko GalaxyFm dukesha iyi nkuru ibitangaza.