in

Muyoboke watandukanye n’umufasha we yavuze igihe azongera gukora ubukwe.

Alex Muyoboke wamenyekanye mu Rwanda kubera gufasha abahanzi mu bikorwa bya Muzika nyarwanda yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we babyaranye umwana , agiye kubanza kwitonda akabanza akarera uyu mwana hanyuma akazaba atekereza ku gushaka undi mugore nyuma.

Muyoboke n’umwana we w’umuhungu.

Ni mukiganiro na InyaRwanda Tv, aho Muyoboke yabajijwe niba ateganya kuzongera gushaka nyuma y’uko atandukanye na Ornella Deis Muhimpundu babanye nk’umugabo n’umugore ndetse bakabyarana umwana w’umuhungu.

Muyoboke yasubije agira ati ”Ko iri kuba myinshi! [Imyaka] rwose hari ikintu cya mbere ntekereza, mbere na mbere niyo mbitekereje mbanza kureba umwana wanjye nkavuga nti ni iki ngomba gukora kugira ngo murere, nkamuha uburere [akiga neza] hanyuma nimara kubona umurongo nshaka kuri we nzabitekereza ho”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yatunguye umugabo we amuha impano idasanzwe ku munsi w’ubukwe bwabo,abantu bose bakoma amashyi.

Uyu mukobwa yateranyije abagabo bose yanduje SIDA abaha ubutumwa bukomeye.