in

Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.

Ubugabo(ibitsina ) 7.221 bwafatiwe ku Cyambu cya Shangai mu Bushinwa n’inzego zishinzwe gasutamo muri iki gihugu aho bwari buri mu bwato buturutse muri Nigeria ku Mugabane wa Afurika.

Ibi bice by’umubiri byari bihishwe muri kontineri ikonjesha byafashwe mu gihe ubwato bwageraga kuri iki cyambu cya Shangai nyuma y’amakuru inzego zo kuri gasutamo mu Bushinwa zahawe n’umuntu utaramenyekana.

Ikinyamakuru Harare Live cyatangaje ko ibi bice by’umubiri [ibitsina-gabo] byari bipakiwe mu dusanduku 36 twanditseho ’imineke’ imbere muri firigo ikonjesha.

Ubwato byarimo bwavaga i Lagos muri Nigeria; bwarimo abakozi babwo n’abashinzwe kubuyobora bane, Aba-Marines ndetse n’abaturage babiri bo muri Cameroun. Bose bahise batabwa muri yombi.

Li wu avuga ku bugabo bwafatiwe mu Bushinwa.

Umuvugizi wa Gasutamo mu Bushinwa, Li Wu, yavuze ko umubare munini w’imitwe yitwaje intwaro muri Afurika ikoresha icuruzwa ry’ingingo z’imibiri y’abantu kugira ngo abayibarizwamo babashe kubona amafaranga abatunga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Florentino Pérez yongeye kwegukana ubuyobozi bwa Real Madrid.

Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.