Sindayigaya Jean Paul w’imyaka 30, yafashwe saa sita z’ijoro zishyira uyu wa gatandatu tariki 27 Mata 2024 amaze kumena amadirishya, ari guca urugi rw’urusengero rw’Itorero EMLR Bizimba mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, bikekwa ko yari agiye kwibamo ibyuma by’umuziki.
Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Kamina Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi yafatiwe mu cyuho saa sita z’ijoro mu gihe kuri iryo torero bari bamaze iminsi bataka kwibwa barayobewe ababikora kuko buri gihe bahoraga basana ahatoborwa n’abajura.
abaturiye urwo rusengero bumvise amadirishya amenagurwa n’urugi rucibwa hakoreshejwe ibikoresho biremereye, bahanahana amakuru, umwe mu baturage aromboka amugwa gitumo.
Amufashe ngo barwanye aramucika ariruka, ariko yamumenye gusa ngo nta kintu yari yakibye muri urwo rusengero rwarimo ibyuma bacurangisha n’ibindi bikoresho.
Gitifu Hagabimfura ati: “Muri uko kwiruka, yahataye inkweto n’ibikoresho yakoreshaga, irondo ryo mu Kagari ka Kagarama riba ryabimenye riha amakuru iryo mu ka Gitwe atuyemo. Irihawe amakuru ryagiye kumucungira iwe mu rugo, ahageze umugore aramukingurira arinjira riramureka, riramurarirarimufata mugitondo abyutse.”
Avuga ko yahise ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Macuba, yemera ataruhanyije ko ari we wabikoze.