in

Uyu mugabo nawe nta mikino agira: Ama G The Black yatangaje umuhanzi ugomba kuririmba mu gitaramo cye ku ngufu

Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Ama G The Black yatangaje umuhanzi ukunzwe cyane uzagaragara mu gitaramo cye ku ngufu bitewe n’impamvu ikomeye.

Umuraperi Ama G The Black wamamaye cyane mu myaka yahambere ubwo yakoraga indirimbo zakunzwe cyane harimo nkiyo yise ‘Nyabaringo’ n’izindi zitandukanye zakunzwe na benshi yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi ukomeye Uncle Austin agomba kuririmba mu gitaramo cye ku ngufu.

Ama G The Black afite Alubumu ye nshya yise ‘Ibisingwe’ azamurikira abanya Rwanda tariki 01/07/2023 muri City Town akaba yavuze ko Uncle Austin basanzwe ari nshuti kandi ko basanzwe bafashanya muri byinshi dore ko niyo ashaka umuntu umukorera Firigo ari we ahamagara ariko byagera mu muziki akamwitarutsa.

Uyu muraperi ashingiye kuri byo abona Uncle Austin ntakabuza agomba kugaragara mu gitaramo cye ku ngufu akaba yabitangaje ubwo yari muri sitidiyo za radio Rwanda hamwe n’umunyamakuru Japhet Mazimpaka.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndagaswi!” Imyambarire ya Umukundwa Cadette yateye benshi kuvugishwa – AMAFOTO

Biravugwa: APR FC yavuye muri Africa Y’Epfo ikurayo rutahizamu uca inshundura