in

Uyu ko yifitiye icyizere Ra! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatunguranye nyuma yo gutangaza ingano y’imyaka ashaka kumara muri iyi kipe kandi itaranamusinyisha

Uyu ko yifitiye icyizere Ra! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatunguranye nyuma yo gutangaza ingano y’imyaka ashaka kumara muri iyi kipe kandi itaranamusinyisha

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Rutahizamu w’umunya-Guinea Conakry witwa Alsény Camara Agogo nibwo yasesekaye hano mu Rwanda aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports nubwo bizafata iminsi kugirango asinye kuko azabanza kugeragezwa.

Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry inshuro 7, akigera mu Rwanda yatangaje ko yishimiye igihugu kuko ngo yigeze kuhakinira ndetse yizeye ko azafasha Rayon Sports bitewe n’ubunararibonye afite.

Uyu rutahizamu yaje guhita atangaza ko ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana byose atekereza ko azamara hano mu Rwanda imyaka igera kuri 3 cyangwa 4 bitewe ni uko ikipe izabona ameze.

Alsény Camara Agogo afite imyaka 27, ashobora gukina nka rutahizamu nimero 9 ndetse akaba yakina aciye ku ruhande nubwo ibitego bigaragara yatsinze ari bicye cyane ku buryo Kwizera ko azatsinda byinshi bigoye cyane.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihugu 10 bigira abagabo benshi banyara bicaye kurenza ibindi ku isi

Akeneye ubufasha: Marina Deborah yatangaje abahanzi 3 b’abanyamahanga yakoranye nabo indirimbo maze arangije asaba abakunzi be kumukorera ikintu kimuzengereje