in

“Uwo General uretse no kuba Perezida wa SC Kiyovu Sports nta n’ikipe y’akagari yatunga” KNC yashimye ahababaza kuri Perezida wa Kiyovu Sports wiyise General utagira ingabo

“Uwo General uretse no kuba Perezida wa SC Kiyovu Sports nta n’ikipe y’akagari yatunga” KNC yashimye ahababaza kuri Perezida wa Kiyovu Sports wiyise General utagira ingabo.

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, ko nta n’ubushobozi bwatunga ikipe y’akagari afite.

Ibi yabivuze nyuma y’aho uyu mugabo yari yigambye ko ariwe uyobora ikipe kandi bizwi ko izo nshingano ari iza Mvukiyehe Juvenal.

Nyuma y’umukino Gasogi United yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1,habaye guterana amagambo mu itangazamakuru hagati y’aba bagabo bombi.

KNC uyobora Gasogi United yaciye amarenga ko Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, atagomba kwikomanga ku gatuza kuko adafite ubushobozi bwo gutunga ikipe.

Yagize ati “General nyubaha. Dutanga amafaranga s’ukuza kuvuga amagambo gusa.Mugiye kubara amafaranga yahaye Kiyovu Sports ashobora kuba atarenga na miliyoni 10 FRW.

Uyu mugabo witwa Général ushaka gukora coup d’etat nta ntwaro, nta n’abasirikare yatunga Kiyovu Sports ukwezi?.

Uwo General uretse no kuba Perezida wa SC Kiyovu Sports nta n’ikipe y’akagari yatunga.”

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi yafashe umunyabyaha imuzirika ku modoka ubundi iramukurubana agenda yikuba muri Kaburimbo

Umugabo yakubise ijisho amabuno y’umunyamakuru ni uko maze aragenda arayakanda atitaye ku kuba uyu munyamakuru yari ari imbonankubone kuri Televisiyo