Mu minsi mike ishije nibwo ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube hasakaye amakuru y’umugabo witwa Hategekimana Emmanuel waje kuri mikoro yivugira ko ari mu bantu bishe Pastor Théogène witabye Imana azize impanuka y’imodoka yakoreye muri Uganda mu mwaka ushize wa 2023.
Nyuma y’aya makuru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, hasakaye amakuru avuga ko uyu mugabo wavuze ibyo yatawe muri yombi na RIB.
Mu biganiro yagiye akora kuri YouTube channel zitandukanye, uyu Emmanuel uvuga ko ubu asigaye ari umukozi w’Imana(Pastor), ubwo Pastor Théogène yapfaga, icyo gihe Emmanuel yari umukozi wa satani, aho avuga ko yari kumwe n’abandi 9 bateguye impanuka ya nyakwigendera Pastor Théogène.
Kubo bireba!!
Umuntu avuga amagambo nkaya umuryango wa late Pastor Theogene umugore we Abana be ko barimo gukura mwumva bamerewe bate sindwanya ubuhanuzi bwabo ariko bagire aho bagarukiriza uku ni ugushinyagurira umuryango wa nyakwigendera.@RIB_Rw@Rwandapolice @ScoviaMutesi pic.twitter.com/9IFXLbcAfy— Muyoboke Alex (@MuyobokeAlex1) May 15, 2024