Umwe mu bihaye Imana wo mu idini ry’Aba Budshiste yiciriye igitsina imbere ya bagenzi be kubera ko cyamusabaga ko yatera akabariro kandi atabyemerewe.
Phra Oat wiciye igitsina,yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwikata igitsina akoresheje icyuma hanyuma akavirirana bikomeye.
Uyu musore w’imyaka 27 ntabwo yabikoze yihishe ahubwo yikase iki gitsina ari imbere ya bagenzi be mu rusengero rwo mu ntara ya Kanchanaburi muri Thailand kuwa mbere Mutarama 2023.
Abatabazi bahise bahamagarwa bahita bamwaka ibi bikoresho yikatishije kugira ngo adakomeza kwikomeretsa niko kumujyana ku bitaro byitwa Makarak.
Muri Videwo yagiye hanze,Oat yagize ati “Buri gihe niyumva nk’igihubutsi.Ntabwo nari mfite ihungabana,sinanyoye ibiyobyabwenge nta n’ikibazo mfite mu rugo.Numvise amaboko yanjye afashe icyuma ntangira kwikata.”
Bagenzi ba Oat bavuze ko yari yoherejwe mu ntara yitwa Sisaket kandi yagaragaje agahinda kubera iki cyemezo.
Kimwe n’abandi bigisha bo muri iri dini,Oat yari ategetswe kutareba abagore cyangwa gutera akabariro ari naho benshi bavuze ko yabitewe nuko yashatse gutera akabariro ntibimukundire akica igitsina kuko nta kindi yari kugikoresha.