Umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye nka Mama Sava yavuze ko hari abantu bashaka kwica ubukwe bwe n’umukunzi we bitegura kurushinga.
Ibi yabivuze mu kiganiro yakoreye kuri YouTube shene yitwa Gjc Media, aho yari yaje mu kiganiro bisanzwe.
Mama Sava avuga ko hari abantu biriwa babunza amagambo bamuvuga nabi ku mugabo we ndetse anavuga ko hari abamubwira ibibi by’umukunzi we.
Mama Sava yakomeje avuga ko ibyo bavuga ku mukunzi we atabyitaho kuko ngo ntibamurusha kubana na we cyane.