Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ikintu gikomeye arimo kubaka muri iyi kipe kugirango ibe ikipe itinyitse muri Afurika yose.
Hashize imyaka igera kuri 3 Uwayezu Jean Fidel ayobora ikipe ya Rayon Sports ariko muri iyi myaka yose ntabwo abakunzi b’iyi kipe bigeze bamwemera nkuko bimeze kuri uyu munsi nyuma yo guhesha igikombe cy’amahoro iyi kipe.
Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye itangazamakuru ku munsi wejo hashize hamaze gutangazwa uko amatike ahagaze ya sezo yose yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports barimo kuyubaka ku buryo itazasubira inyuma nkuko byari bimeza mu myaka ishize.
Yagize Ati ” Imvugo ivuga ngo turekere Rayon Sports yacu y’akajagari niyo tumenyereye, ni imitekerereze ikocamye, iyo mitekerereze siyo dushaka. Dukeneye Rayon Sports itsinda ku rwego rwa Afurika kandi itazongera gusubira hasi. Niyo ntego yacu uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024.”
Uyu muyobozi yanatangaje ko ikipe ya Rayon Sports ifite abatoza 4 ndetse n’abakinnyi bashya irimo kuganira nabo kandi mu cyumweru gitaha ngo nibwo abakunzi bazamenya abo bazaba bamaze kumvikana nabo.
Rayon Sports yashyize ahagaragara amatike ya sezo harimo iyihagaze Milliyoni 5 azaba yemerewe ibintu byinshi, harimo ihagaze Milliyoni 1 ndetse n’iyizaba ihagaze ibihumbi 500 by’amanyarwanda.