in

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports yatangaje ikintu yizeye iyi kipe izamufasha mu buzima

Simon Tamale uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Simon Tamale, Umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sports ukina mu izamu yatangaje ko yizeye ko iyi kipe izamufasha kwinjira mu ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Kuwa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe umuzamu Simon Tamale wakiniraga Maroons FC i Bugande.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa Rayon Sports, Simon Tamale, yagarutse mu ncamake y’urugendo rwe mu mupira w’amaguru n’intego yinjiranye mu ikipe. Simon yavuze ko yaje muri Rayon Sports yizeye ko izamufasha kwinjira mu ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Ati “Ubu intego mfite ni ugukomeza kwitwara neza nkaba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports bityo nkazaboneraho no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu gihe cy’umwaka umwe nasinyiye iyi kipe.”

Simon Tamale uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Dovido yanditse amateka nyuma yo gukora ibyananiye benshi muri Portugal iwabo wa Cristiano Ronaldo

Uwayezu Jean Fidel yahaye gasopo abantu bakomeje kwikoma ubuyobozi bwa Rayon Sports yemeza ikintu agiye gukora iyi kipe igatinywa bikomeye