in

Uwayezu Jean Fidel nyuma yo kumenya ibyo bashaka kumukorera ngo Rayon Sports izatsindwe na Al Hilal Benghazi yateguye operasiyo ikomeye ishobora guhitana na bamwe mu bakinnyi

Uwayezu Jean Fidel nyuma yo kumenya ibyo bashaka kumukorera ngo Rayon Sports izatsindwe na Al Hilal Benghazi yateguye operasiyo ikomeye ishobora guhitana na bamwe mu bakinnyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo habyutse amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba irimo kugambanirwa na bamwe mu bayoboye iyi kipe bifuza ko yatakaza itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup ibintu bitishimiwe na Perezida Uwayezu Jean Fidel.

Uyu muyobozi wa Rayon Sports nyuma yo kumenya ibi yahise ashyiraho abantu rwihishwa barimo gukurikirana bamwe mu barimo kuvugwa ndetse no mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri ngo araba ayirimo akorane inama n’abakinnyi kuko ngo abashaka kubangamira Rayon Sports biravugwa ko bazanyura no mu bakinnyi.

Abo bari muri Operasiyo yo kugambanira ikipe ya Rayon Sports batse abayobozi ba Al Hilal Benghazi amafaranga angana na Milliyoni zirenga 20 zo gukwirakwiza ahantu hose hatuma ikipe ya Rayon Sports itsindwa ariko byatahuwe ngo batarahabwa ayo mafaranga batse.

Uwayezu Jean Fidel ikiraba kimujyanye mu Nzove kuri iyi myitozo ni ukumenyesha bamwe mu bakinnyi batahuwe ko bamenwe ndetse uwuzabivugwaho ngo azahita atakaza umwanya wo kuba umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kara
Kara
7 months ago

Iki ni kimwe mu byica sport y’urwanda. Ikipe iriyubatse none abaswa ngo bagiye kurya ruswa Koko? Uhamwa nabyo si ukwirukanwa gusa ahubwo anafungwe. Ntasoni kweli!!!!

Akababaro! Umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye imyaka 10

I Rukomo umwarimu wari ugiye kwigisha atwaye moto yagonganye n’ikamyo imumena umutwe