Uwayezu Jean Fidel mu magambo akomeye yacecekesheje abanyamakuru bamaze iminsi bavuga ibintu atakunze ku ikipe ya Rayon Sports kugirango abakinnyi bajye muri Libya bari mu mwuka umwe
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel usanzwe adakunda kuvuga amagambo menshi yatangaje amagambo akomeye ku bimaze iminsi bivugwa kubo ayoboye muri iyi kipe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane mu masaha y’igicamunsi, yaje gutangaza ko kuba umutoza na Hategekimana Bonheur batongana ni ibintu bisanzwe kuko abantu bakorana ngo baragongana muri byinshi.
Yagize Ati” Icya mbere nakubwira ni uko, Rayon Sports ntabwo turi abamalayika, turi ibiremwamuntu. Bivuze ko yaba njye Perezida n’ushinzwe Itumanaho, kubera akazi twagongana. Numvise abanyamakuru bashaka kubigira ikibazo gikomeye, ariko oya, nta kidasanzwe cyabaye, nta byacitse yabaye.”
Muri iki kiganiro ni naho uyu muyobozi yatangarije ko ikipe ya Rayon Sports izakoresha amafaranga angana na Milliyoni 70 z’amanyarwanda mu rugendo bazakora berekeza mu gihugu cya Libya kandi ibintu byose ngo bimeze neza mu mpande zose.