in

Uwari umutoza wa APR FC akomeje gutuma iyi kipe itagura umutoza mushya nyuma yo gukora ntiyishimirwe n’abayobozi kandi yari yahawe byose

Umutoza w’ikipe ya APR FC kugeza ubu Ben Moussa niwe ukomeje gutuma ikipe ya APR FC idatangaza kumugaragaro umutoza mushya uzayitoza umwaka utaha w’imikino.

Sezo 2022/2023, imaze igihe gito itangiye nibwo umunya-Tunisia, Ben Moussa utoza APR FC yahawe inshingano zo gufasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutandukana na Adil Mohamed Erradi nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Ben Moussa yahawe amasezerano y’umwaka umwe Kandi kugeza ubu amasezerano yahawe ntabwo arashyirwaho akadomo. Amakuru ahari avuga ko ari byo bikomeje gutuma APR FC idashyira ahagaragara umutoza mushya kuko uwo bafite atararangiza amasezerano, kandi bishobora kuba bibi.

APR FC ikomeje kuganira n’abatoza benshi kandi bakomeye urimo kuvugwa cyane, ni Patrick Aussems watozaga ikipe ya AFS Leopards yo muri DRC ariko ntibirashyirwa ahagaragara, turacyategereje ubuyobozi bw’iyi kipe.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abeza bose niho babarizwa! APR FC imaze gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda ukora itandukaniro muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Dore icyo bita icyangwe: Umuhanzi Davis D yagaragaye yambaye imyambaro izwi ku ngagari (Ifoto)