Uwari umukozi wo mu rugo yatunguye abantu nyuma y kwerekana inzu y’agatangaza yujuje.Deborah Odari ni umukobwa ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya, bitangira ngo yatangiye ari umukozi wumwe mubo mu muryango we(mubyara we) mu mujyi wa Ongata Rongai mu majyaruguru ya Kenya , nyuma y’amezi macye amukorera ,ngo yaje kwiyemeza gusubira mu ishuri.
Ishuri yahise aritangira mu mafaranga yari yizigamye , yararyize agera ubwo asoza amasomo ye ,ndetse ahita anasaba akazi ko kwigisha mu mujyi wa Kakamega , biramuhira akajya agakora neza ntakibazo rwose kugeza ubwo atangiye kubaka inzu ye ikarangira ubu akaba ari mu byishimo.
Ubwo yasangizaga abantu ibyishimo bye Deborah yashimye Imana avuga ko ibidashoboka imbere y’abantu ,imbere y’Imana ho bishoboka akurikije ubuzima yabayemo ,Deborah yagize ati:”Ibikomere bigaragara n’ibitagaragara Imana yarabyomeye, impanagura amarira yanjye ,irikungeza ku nzozi zanjye ,ni Imana , kandi Imana ihe umugisha inshuti zanjye.