in

Uwari umukobwa mwiza ashengurwa no kuba yaratakaje amazuru ye

Umunyarwandakazi Emeritha ubayeho adafite amazuru nyuma y’insanganya yahuye nayo aho avuga ko aterwa ipfunwe no kuba amazuru ye yaravuyeho kandi yaravutse afite isura nziza nk’iyabandi bana.

Uyu mukobwa avuga ko ibi byamubayeho ubwo yavaga iwabo mu cyaro yerekeza mu mugi aho yaje guhurira n’akaga maze akaraswa n’abantu atazi ,maze izuru rye rikabigenderamo.Aganira na shene imwe yo kuri Youtube Emeritha yavuze ko abagiranabi bashatse kumurasa maze isasu rikamuhusha rigafata izuru bityo isura ye igahita ihinduka.Emeritha yatangaje ko ubwo yagarukaga iwabo nyuma y’ibyamubayeho nta muntu numwe wabashaga kumumenya kuko yari yarahindutse.

Gusa avuga ko aterwa ipfunwe no kubaho nta mazuru afite kuko niyo umurebye ubona ko isura ye yahindutse kubera inkovu yafatanye n’amaso ye.Kuri ubu Emeritha yabashije kwibaruka umwana w’umuhungu ndetse umeze neza ari nabyo ashimira Imana kubw’iyi mpano Y’umwana yamuhaye nubwo bamwe bavugaga ko atazabyara umwana ufite ingingo zose barebera ku isura ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya ba bakobwa beza basaruye akayabo muri Tour du Rwanda irebere nawe.

Dj Brianne umaze igihe arembye yasutse amarangamutima ku bakunzi be