in

Uwari ufite igisasu cyaje kumucika cyigwa muri sitade yari iri kuberamo umukino ni uko maze giturikana abarenga 13

Uwari ufite igisasu cyaje kumucika cyigwa muri sitade yari iri kuberamo imikino giturikana abarenga 13.

Ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru, bwatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa Roquette, RPG 7 cyaturikiye muri Stade gikomeretsa abantu 12, umwe aza kuhasiga ubuzima.

Itangazo rivuga ko umusirikare w’ingabo za Congo, FARDC yari afite kiriya gisasu ubwo imodoka yicundaga igeze ahitwa kuri rond-point INSTIGO, igisasu kiramucika.

Icyo gisasu cyaje kugwa muri Stade de l’Unité, iri mu mujyi wa Goma gikomeretsa abantu 12 barimo abasivile 11 n’uwo musirikare wari ufite icyo gisasu.

Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro by’i Goma, gusa ngo umuntu umwe yahasize ubuzima.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe ntibari kwemera ko ari ya yindi bazi cyera! Ubwiza bwa sitade Amahoro mbere y’uko yuzura igatahwa ku mugaragaro, burashamaje (VIDEWO)

Kicukiro: Umusore yakubiswe intosho y’umutwe barawumena ubwo yihaga ibyo kurwana na mugenzi bari basindanye (AMAFOTO)