in

Uwari kuyizana ngo yari yashyiriweho miliyoni 3! Biravugwa ko hari umuherwe wanga The Ben wari wateguye igihembo cya Miliyoni 3 ku muntu wari kuzana terefone ya The Ben i Nyarugenge

Uwari kuyizana ngo yari yashyiriweho miliyoni 3! Biravugwa ko Coach Gael yari yateguye igihembo cya Miliyoni 3 ku muntu wari kuzana terefone ya The Ben i Nyarugenge.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu nibwo hatangajwe ko Uwitwa Eric Dealer yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB azira kwiba terefone ya The Ben.

Nyuma y’ibyo kuri uyu wa Gatandatu hazindutse ikitwa space ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, yagarukaga ku bijyanye n’iyibwa rya telefone ya The Ben.

Iyi space yari iyobowe na Godfather aho yari yatumiye bamwe mu bari i Burundi ubwo terefone ya The Ben yaburaga.

Mu bo yari yatumiye bagiye bemeza ko hari hashyizweho miliyoni 3 ku muntu uzazana terefone ya The Ben i Nyarugenge.

Bahati Makaca wazanye X Dealer i Kigali amukuye i Burundi, yavuze ko hari hashyizweho miliyoni 3 ku muntu wari kuzana terefone ya The Ben i Nyarugenge.

Jihad na we yunze mu rya Bahati aho yavuze ko hari miliyoni 3 zari zashyizwe kuri telefone ya The Ben.

Abo bose bahurije kuri Coach Gael aho bavuze ko ari we wari washyizeho miliyoni 3 ku muntu uzazana telefone ya The Ben i Kigali.

Mu bandi babivuzeho, hari Kalisa John uzwi nka K John aho yavuze ko yahamagawe na murumuna wa Coach Gael ashaka kumuha ikiraka (atigeze atangaza) gusa yaje kumuhakanira avuga ko atahemukira The Ben kuko ngo babanye.

Ibyavuzwe byose nabo bagabo nta muntu wari ufite igihamya kibyemeza ko ayo mafaranga yari yashyizweho kuri terefone ya The Ben, ahubwo ni uko bari bagiye babyumva bivugwa.

Godfather wari uyoboye iyo space yavuze ko agiye gushaka amakuru arambuye kuri ibyo, niba ari impamo cyangwa ikinyoma.

Ibyatangajwe byose ni ibivugwa, turacyari gushaka andi makuru arambuye kuri iyo ngingo aho tuzayabamenyesha mu nkuru zacu zitaha.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bakijijwe na Police! Umutoza wa Rayon Sports yakozanyijeho n’abafana biyi kipe – AMAFOTO

Yabonye Nizzo afunguye shene ya YouTube, Sacha Kate watandukanye na Nizzo wahoze muri Urban Boys yerekanye imiterere ye isigaye ishitura benshi (VIDEWO)