Umusore bivugwa ko yahoze akundana n’umukobwa wari wakoze ubukwe yateje intambara mu bukwe ubwo yazaga agatangira kunyanyagiza amafaranga ku batashye ubukwe ibyari ubukwe bikaba akavuyo.
Umugabo washatse umukobwa agerageza kubuza uwo musore wari abanyanyagizaho amafaranga ariko undi aranga , mu kwanga umugabo wari wakoze ubukwe yagize uburakari atangira guterana imigeri nuwo musore.
Abari hafi aho babonye ko ibintu bihinduye isura bahita bajya gukiza , abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga za Nigeria ahabereye iri sanganya ,bashimangiye ko uwo musore bishoboka ijana ku ijana ko yahoze akundana n’umukobwa wari wakoze ubukwe.
https://www.instagram.com/reel/Cla-3W-gwTn/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=loading