in

Uwahoze ari umukunzi wa Zari Hassan ari kubyinira ku rukoma

GK Choppa wakundanyeho na Zari Hassan, arabyinira ku rukoma yishimira ko uyu mugore n’umugabo we Shakib batameranye neza.

Ku mbuga nkoranyamabaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hamaze iminsi hacicikana amajwi ya Zari yita umugabo we ikigwari anagaraza ko adafite icyo yimariye aho mwise ‘fala’.

Ijambo ‘fala’ rikaba rivuga mu kinyarwanda cya none umuntu w’indushyi wakubiswe, uri hasi. Ubijyanye mu kinyarwanda cyumutse ni umuntu udafite epfo na ruguru by’umwihariko mu birebana n’ubutunzi.

Zari yavuze ibi ahereye ahanini ku kuba umugabo we amurushya cyane by’umwihariko iyo bigeze mu birebana no gukorera ingendo mu bihugu bitandukanye by’amahanga.

Ayo majwi yagiye hanze mu gihe uyu mugore atabashaga kwitabira ibirori yari yatumiwemo mu Bwongereza avuga ko uwabiteguye atujuje amasezerano bagiranye.

Aya majwi ya Zari yatumye GK Choppa batandukanye mu 2022 agira icyo avuga. Mu butumwa yashyize hanze, yibasiye uwamusimbuye [umugabo wa Zari] anagira inama abagabo muri rusange.

Ati ”Ubutumwa ku bantu bose bifuza kumera nka Choppa mushake amafaranga mureke kwitwa ‘fala’, ubundi muryoherwe n’ubuzima by’indani.”

GK Choppa ari mu bashabitsi bakomeye banafite ubutunzi bw’akarataboneka bubarirwa muri za miliyoni z’amadorali. Yakundanyeho na Zari ndetse banajyana mu birori bitandukanye.

Mu gihe Shakib Cham kuri ubu uri mu rukundo na Zari na we akora iby’ubucuruzi gusa adafite ubutunzi buhanitse nk’ubwa Choppa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore n’ifaranga rwarahize! Umugore yatsindiye miliyoni 10 muri betingi ni uko maze asaba ko bazimubikira kugira ngo abanze yake gatanya n’umugabo we bamaranye imyaka itari mike

Irinde wa musore we utazamera nk’uyu! Umusore yacyuye inkumi y’ikizungerezi ni umujombagura ibyuma kugeza apfuye