Mu mukino waraye urangiye aho ikipe yatwaye igikombe ku mugabane w’uburayi Euro ndetse nindi yatwaye igikombe ku mugabane wa Amerika Y’epfo Copa America byarangiye Argentine yihanangirije abatariyani.
Ni umukino washyizweho kugirango aya makipe ajye akina hatoranywe ikipe y’igihangange ku migabane yombi Uburayi ndetse na Amerika Y’epfo.
Uyu mukino wari wahuje Argentine ya kabuhariwe Lionel Messi ndetse n’ubutariyani, umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Argentine ku busa bwa Italy.
Ku munota wa 28 Messi yatanze pasi maze L.Martinez atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere kitararangira ku munota wa 45 ndetse n’umunota umwe w’inyongera L.Martinez atanga pasi A.Di Maria atsinda igitego cya Kabiri.
Ibintu byaje gukomerana Abatariyani nyuma y’uko Lionel Messi atanze pasi igitego kigatsindwa na P.Dybala ku munota wa 94.
Umukino urangira instinzi yegukanywe na Argentine.