in

Utujipo n’amakoti itsinda rya Symphony Band ryasohokanye mu gitaramo cya Omah Lay byabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga

Itsinda ry’abacuranzi bane rya Symphony Band ryaserukiye mu myambarire idasanzwe y’amajipo n’amakoti ubwo ryari rigiye gususurutsa abitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021.Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba batangariye iyi myambarire.

Ni igitaramo cyari cyahuruje abenshi mu bakunzi b’umuziki cyane ko cyagombaga kumvikanamo amajwi y’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri iki gihe nka Davis D, Ariel Wayz, Ish Kevin, Bushali na Platini; ariko cyane cyane Omah Lay wo muri Nigeria.

Muri iki gitaramo byagaragaye ko aba bahanzi bari bafite umwihariko mu myambarire, bigeze kuri iri tsinda biba akarusho.

Mu butumwa Symphony Band yanyujije kuri Twitter mbere y’uko itangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yagize iti: “Twiteguye kugendaaaa [gutarama]”

Amafoto abiri yashyize kuri uru rubuga agaragaza aba bacuranzi bambaye amakote, karuvati, inkweto n’amasogisi, n’utundi tutari amapantalo, ntitube n’amakabutura; ahubwo ni nk’amajipo magufi agarukira ku mavi.

Kuri bamwe babonye aya mafoto, aka ni agashya Symphony Band ikwiye gushimirwa, ariko ku bandi ngo iri tsinda ryataye umurongo, rikora ibidakwiye.Hari n’ababyise ubushegore

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Ferwafa yagize iki tangaza ku makuru ya Rafael York

Inzoka y’inkazi yarumye ubugabo bw’uyu mugabo||dore uko byamugendeye nyuma.