Iyo uvuze ku Gisimenti abakunzi bagacupa bahibuka nk’ahantu hazwiho kurangwa utubari twinshi , ndetse mu minsi yashize ubwo bahashyirwaga car free zone mu minsi ya mbere harakunzwe ndetse hanagerwaho bikabije icyakora bigenda nka nyomberi.
Ibi ahanini bikaba byaratewe n’uburyo abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakunze kuhavuga nk’ahantu harangwa n’imico y’urukozasoni ,kuburyo hari abataratinye kuhagereranya nka sodoma na gomora twumva muri bibiriya.
Icyakora nyuma yuko abantu bahacitse bucece ndetse ngo ubu kugirango hazagere umuntu uje kwigurira agacupa bikaba ari ingorabahizi ,kugeza kuri ubu ngo utubari twinshi twamaze gufunga imiryango ,utundi turagurishwa .
Utubari tumaze kugurishwa n’utumaze gufunga harimo:
- Red Sky
- Amigo Lounge
- New Gueuss
- Petit Bruxelle
- Chill Out
- Bahams
- Tripple