Stroke ni imwe mu indwara z’ubwonko, ishobora guterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Uku guhagarara kw’amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.
Stroke i indwara ikomeye cyane kuko abenshi yica bataba baranabinyenye ko ariyo barwaye.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri zimwe mu mpuruza wabona ukamenya ko ushobora kuba urwaye Stroke.
Nk’uko tubikesha imbuga Www.cdc.gov na Www.Mayoclinic.org.
Ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuzarwara indwara ya Stroke
1.Kurwara umutwe udakira
Ni kenshi umuntu ashobora gukora cyane cyangwa se akananirwa, akarwara umutwe ariko ukaza gukira nyuma y’igihe gito , ariko niba ukunda kuwara umutwe udakira utazi impamvu yawo ugomba kubitondera kuko wasanga ari Stroke iri kugusatira.
2. Kujijinganya cyangwa ukitiranya ibintu
Niba itangiye kujya wituranya ibintu wari usanzwe uzi cyangwa abantu, urutonde wasanga stroke iri kugusatira.
3.Gutangira kudidimanga kandi atari ko byahoze
Niba itangiye kujya ugombwa mu kuvuga kandi atariko byahoze uramenye jya kwa muganga wasanga ari Stroke.
4. Ibinya ku mubiri ndetse n’imbaraga nkeya.
5. Gutangira kugenda nabi akenshi udigadiga kandi Atari ubumuga bw’amaguru.
Inzobere mu buvuzi zivuga ko umuntu ugiye kurwara Stroke , ibijyanye no guhuza ibintu bitangira kumugora.Aho niho bizamuviramo kujya atangira kudigadiga amaguru cyangwa akagenda nabi.