Kuzamuka kw’ibiciro hafi ya byose birimo ibiribwa, ibikoresho byo mu gikoni, ndetse na gaze ntibikiri amakuru mashya mu matwi yacu. Ibi, ariko, birasaba ubumenyi n’ubuhanga bwo kurondereza kugirango ubashe gukoresha neza ibyo ugura byose kugiciro gihenze cyane.
Gazi yo guteka ni kimwe mubikoresho byo mugikoni aho ikiguzi cyo kugura icupa rimwe kiri kuzamuka umunsi kumunsi. Kubera iyo mpamvu, abantu benshi bagiye bashakisha uburyo bwo kurondereza Gas batekeza kugirango bazigame amafaranga bakoresha. Niba uri muri aba bantu ntugire ikibazo kuko tugiye kukugezaho zimwe munzira zagufasha gutuma Gaz yawe imara igihe biyo bikagufasha no gukoresha amafaranga yawe neza.
1. Gerageza utekeshe umuriro muke: Benshi bahora bakora amakosa yo guteka kumuriro mwinshi cyane kugirango ibiryo batetse bishye vuba, ariko, ibi birasesagura cyane kuko gaze isohoka ari nyinshi. Guteka ku muriro mucye nibyiza kuko bizigama gaze, amafaranga kandi bbinatuma ibiryo byawe bishya neza atari ukubibabura.
2. Irinde gutekera kubikoresho bidatwara ubushyuhe vuba: Hari ibikoresho bimwe na bimwe biba bifite umubyimba munini cyangwa bikoze mubikoresho bidatwara ubushyuhe vuba. Amwe mumasafuriya aba afite umubyimba munini kuburyo atinda gufata ubushyuhe bigatuma ukoresha gas nyinshi. Kwirinda ayo masafuriya bizafasha gaze yawe kumara igihe kinini kuko ayo masafuriya atwara ubushyuhe buke afata igihe kinini cyo guteka.
3. Irinde guteka ibiryo bikiva muri Frigo: Kugirango ukoreshe Gas nkeya, nibyiza ko ubanza kureka ibyo ukuye muri Frigo bigata ubukonje mbere yuko ubiteka kuri Gas kuko kutabikora byongera igihe cyo guteka kimwe no kumara gaz bitari ngombwa.