in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ushobora kuzicuza nuramuka utakaje bino bintu mu buzima||Ntibigaruka.

Mu buzima bwacu bwa buri munsi umuntu agomba gufatirana igihe kuko iyo gitakaye ntikigaruka.Hari abantu banga gukora ibintu mu gihe cyabyo bakavuga ngo bazaba babikora nyamara igihe cyatakaye kitagaruka.Niba ushaka kugera ku byifuzo byawe bikore bigishoboka kuko hari igihe washaka kubikora bitagishobotse.

Usanga kandi mu buzima abantu bavuga ibyo biboneye byose,nyamara byakabaye byiza ubanje gutekereza kubyo ugiye kuvuga kuko ibyo uvuga hari ababyishimira hari nabo bikomeretsa.Si ibyo gusa kuko hari amagambo ushobora kuvuga akagukoraho ,hari amagambo wavuga akakwicisha cyangwa akagukiza.Niyo mpamvu ukwiye gutekereza ku magambo ugiye kuvuga.

Amahirwe nayo ni kimwe mu bintu bishobora kuguhindurira ubuzima bwawe ukava mu bukene ukaba umuherwe mbese ukaba wabona icy’ushaka aho kucyifuza.Abantu bakunze kuvuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima.Niba ubonye amahirwe yo gukora ikintu uyu munsi wiyitesha kuko ushobora kutazongera kubona andi.Ikindi mu buzima ntuzabone amahirwe ngo utangire wicuze yenda ari wowe byaturutseho.Amahirwe yo kuguhindurira ubuzima niwigira ntibindora, nabwo ushobora kwicuza.

Dore ibintu udakwiye gutakaza mu buzima:

Mu buzima bwawe uzaharanire kugira kwihangana kuko umunsi wabuze ukwihangana bizaba ari bibi cyane ,muri make uzaba uri gushyira ubuzima bwawe mu byago.

  • Hari abantu batagira ukwihangana ngo umuntu arakuvuze cyangwa ngo aragututse: Ariko se ubundi akuvuze ukamwihorera byagutwara iki ?buriya wari uziko iyo umuntu akubwiye nabi ntumusubize ababara?kwihangana ni ngombwa.
  • Ikindi kintu ugomba kutazabura mu buzima bwawe ni icyizere: Umunsi umwe wowe ubwawe watangiye kwiburira icyizere uzamenyeko ntawundi muntu uzakikugarurira burya ngo zirikana ko ijya kurisha ihera ku rugo.
  • Ubunyangamugayo: Ni ikintu cy’ingenzi kandi cy’agaciro utagomba kubura mu buzima bwawe ,urugero ugaca ahantu bagakinga kuko batakwizeye waberetse ko utari inyangamugayo.Na we ibaze kuba wagira ikibazo ukeneye amafaranga ukabura uwakuguriza kuko batizeye ko uzayishyura.Burya ni byiza kuba inyangamugayo kuko kubitakaza ntibigaruka nabyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’umusaza wagiye gushakira inka ubwatsi agasanga abagore be bararongowe n’abandi||Dore uko byagenze.

Ibyo Ndimbati yakoze nyuma yo kumenya ko utubari twafunguwe