in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Agahinda k’umusaza wagiye gushakira inka ubwatsi agasanga abagore be bararongowe n’abandi||Dore uko byagenze.

Ushobora kumva iyi nkuru nk’urwenya ,nyamara ni inkuru yabayeho.Uyu musaza ukomoka mu gihugu cya Kenya yagiye gushakira inka ubwatsi agarutse asanga abagore be babiri bararongowe n’abandi bagabo.

Peter Oyuka yamaze imyaka irenga 47 ataba murugo ubwo yari yaragiye gushaka aho azimurira inka ze n’umuryango we.Avuga ko yavuye mu rugo rwe mu 1974 ubwo yari afite imyaka 37 icyo gihe ntiyari azi ko azamarayo igihe kingana gutya.Mu kugenda ntiyari azi aho yerekeje gusa yari afite intego yo gushaka aho azatuza abagore be babiri n’abana be ndetse akabona aho azajya aragira inka ze.

Oyuka avuga ko yakomeje gusura kariya gace ,ariko ntiyabashije kugera mu rugo iwe ngo arebe uko abagore be bameze.Yahageze mu 1983,1992,1996.

Aba bagore be byarabananiye gukomeza gutegereza umugabo wabo waburiwe irengero,nibwo bahise bafata icyemezo cyo kwishakira abandi.

Nyuma yimyaka 47, tariki 21 Nzeri 2021 nibwo uyu musaza yatahutse gusa asanga abagore be batagihari ,ndetse benshi bari bahatuye batagihari abandi ntibabashije kumumenya uretse umukazana we.Nyuma yaje kwibwirana n’abaturanyi baramwibuka ndetse babaga intama bararya barishima.

Uyu musaza Oyuka yaje kumva inkuru yincamugongo ko abagore be bishakiye abandi bagabo, gusa nubwo yari afite agahinda yabifurije ishya n’ihirwe mu ngo zabo. Yagize ati:”abagore banjye uko ari babiri mbifurije amahirwe mu ngo zabo.Gusa ndifuza ko nibura bamenya ko nkiriho wenda bakazanansura”.

Uyu musaza atangaza ko ubwo yari yaragiye gushaka ubwatsi bwinka ze yisanze muri Tanzania, akundana n’umugore waho babanye imyaka 13 babyarana umwana gusa baza gutandukana  ahitamo kwitahira ku ivuko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yahaye igisubizo gisekeje umufana wamubajije igihe azashakira umugore

Ushobora kuzicuza nuramuka utakaje bino bintu mu buzima||Ntibigaruka.