in

Ushaka ubikunze ibyago bikaza: Urutonde rw’ingo z’ibyamamare zagiye zisenyuka mu buryo budasobanutse (AMAFOTO)

Kuri ubu ingo nyinshi zimaze gutandukana mu buryo butangiye gutera inkeke abatari bake aho hari n’abatinya kurongora kugira ngo badahura na za gatanya ziri kuvuza ubuhuha.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ingo z’ibyamamare nyarwanda zasenyutse mu buryo budasobanutse.

Producer Knox Beat

Knox Beat witwa Joseph Habimana yarushinze muri mata 2021 n’umukunzi Akamikazi Bernice gusa kuri ubu amakuru ahari avuga ko ibye n’umugore bitakunze, buri wese agahitamo gukuramo ake mu mwaka ushize ndetse umugore ajyana n’umwana bari babyaranye nyuma gato yo kurushinga.

Platin na Olivia

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata aho muri Gashyantare uyu mwaka umugore we yahise yahukana.

Bulldogg na Nelly

Urugo rwa Bulldogg na Nelly Muvunyi nyuma y’induru n’intugunda zagiye zivugwa, aba bombi baje gutandukana nyuma y’imyaka 10 babana.

Dj Toxxyk n’umugore we

Mu Ukuboza 2020 Arnold Ishimwe wamamaye nka DJ Toxxyk yashakanye na Tara Ndekezi, umukobwa bari baherutse kubyarana umwana gusa muri 2021 baje gutandukana mu ibanga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yayihimuyeho: Ya kipe yatsinze Rayon Sports WFC ibyo yaboneye mu Nzove byayitunguye

Vital arabivuze byose: Abana baba Pasiteri nibo basigaye bazi ibinini bikuramo inda n’inshinge zituma abantu batabyara(video)