Dore ibaruwa Joriji yandikiye umwana we:
Ku mwana wanjye nkunda cyane uraho?? Nkwandikiye buhoro buhoro kuko nsanzwe nzi ko udasoma vuba vuba. Nubona iyi baruwa uzambwire. Nutayibona kandi nabwo uzambwire. Nta makuru menshi mfite, n’ubwo nabuze aho mpera kubera ubwinshi bw’ibyo nshaka kukubwira.
Ariko di, uziko ntaheruka kubona nyokorome Isidore kuva yapfa!?? Nta gakuru ke mfite pe! Mukuru wawe nawe aherutse kwibaruka no kubyara umwana, ariko sinamenya niba uri tante we cyangwa oncle we, kuko ntaramenya igitsina cy’umwana.
Rya koti ryawe wari wibagiwe narikohereje mu iposita ariko kubera ko ryari rifite ibipesu biremereye, narabiciye mbishyira mu mifuka y’ikote ntuzabite, nangaga ko bimpenda.
Nari nibagiwe kukubwira ko nabonye akazi k’ikirenga aho ndi hejuru y’abantu ibihumbi n’ibihumbi, fora ni akahe? Apu ntuzi gufindura: nsigaye ntema pasiparama (passiparum) ku irimbi.
Mba nkoherereje udufaranga ariko mbyibutse namaze gufunga ibahasha wihangane! Yari papa wawe ugukunda! Joriji Baneti!!
2. Joriji n’umugore we bari bagurishije ikawa, ni uko abajura barabatera ninjoro bati “nimuduhe ayo mufite yose cyangwa tubatere amaraso arimo SIDA”. Joriji ati “nimumpe iminota ibiri njye hanze mbitekerezeho”.
Ni uko yikoza hanze, agarutse arababwira ati “nimuntere ayo maraso nta mafaranga mwabona.” Barayamutera barigendera. Umugore asigara arira amubaza impamvu atabahaye amafaranga akemera ko bamutera amaraso arimo SIDA, Joriji ati “humura nari nambaye agakingirizo SIDA ntiyamfata muganga yanyibwiriye ko ukambaye ntaho yamenera”