Urwenya mu Rwanda rukomeje gufata indi ntera, rugaragaza ko rutakiri ibintu byo gufatwa nk’imikino gusa, ahubwo ruri mu murongo wo kuba umwuga ufite agaciro n’uruhare mu gususurutsa no guhuza abantu.
Umunyarwenya Etienne, umwe mu b’inararibonye mu ruganda rw’urwenya, hateguwe igitaramo cyihariye cyiswe JOY’S COMEDY SHOW, kizaba ari umwanya udasanzwe wo gusetsa, gusabana no kwidagadura.
Iki gitaramo kizabera kuri M Hotel ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (6:00 PM) kugeza saa tatu z’ijoro (9:00 PM).
Ni igitaramo cya Etienne, ariko kandi hakaziyongeraho n’abandi banyarwenya b’abahanga bazafatanya nawe muri urwo rugendo rwo gusetsa no gutanga ibyishimo.
Etienne azerekana ubuhanga bwe bwihariye amaze imyaka myinshi yubaka, akazafatanya n’abandi banyarwenya bakomeye mu Rwanda mu rwego rwo gushyira imbere impano nyarwanda.
Azaba anashishikariza abantu gufata urwenya nk’ubugeni kwinjira muri iki gitaramo bizakorwa ku biciro bitandukanye: Regular: 20,000 FRW, VIP: 30,000 FRW, VVIP: 50,000 FRW.
Etienne yavuze ati: “Nifuje ko iyi show iba umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi b’urwenya, tukishima, tukibagirwa imihangayiko y’isi, kandi tugaseka by’ukuri.”
Iki gikorwa cyitezweho kongera imbaraga mu iterambere ry’urwenya nyarwanda no gukomeza kucyubakira ku rwego mpuzamahanga.
Abantu bose baratumiwe ku bwinshi abafana, imiryango, inshuti, abashakanye ndetse n’abifuza gusohokana mu ijoro ry’ibyishimo. Nta kabuza, JOY’S COMEDY SHOW ni igitaramo kitagomba gusibwa.