Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura gukina na Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi izajyana ku munsi wejo.
Babinyijije ku mbuga nkoranyambaga zabo ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara abakinnyi 22 irahagurukana hano mu Rwanda yerekeza muri Libya mu rugendo ruzafata umunsi umwe. Mu bakinnyi izajyana haraburamo Mugisha Francois Masta, Kanamugire Roger, Rudasingwa Prince na Bugingo Hakim.
Rutahizamu Yousef Rharb niwe benshi bashidikanyagaho bitewe ni uko yari amaze iminsi ibiri adakora imyitozo kubera ikibazo cy’imvune bisa nkaho ajyanwe ashobora kuba atameze neza.
