Ikipe ya APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri yerekeza mu gihugu cya Tunisia gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho izacakirana na US Monastir FC.
Umukino ubanza wakinwe ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri ubera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yarabonye intsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves.
Mu bakinnyi APR FC irahagurukana mu Rwanda ntabwo barimo Byiringiro Lague, Ishimwe Annicet, Nizeyimana Djuma na Nsengiyumva Ir’Shad, bitewe n’uko urwego rwabo rw’imikinire rwasubiye hasi bakuwe mu bandi bahabwa igihano cyo gukorera imyitozo muri Intare FC.
Urutonde rw’abakinnyi barajyana na APR FC muri Tunisia
Abazamu : Ishimwe Jean Pierre, Tuyizere Jean Luc na Mutabaruka Alexandre.
Ba myugariro : Omborenga Fitina, Ndayishimiye Diedonne, Ishimwe Christian, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Rwabuhihi Aime Placide na Nshimiyimana Yunusu.
Abo hagati : Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Nkundimana Fabio, Itangishaka Blaise, Manishimwe Djabel na Ishimwe Fiston.
Ba rutahizamu : Mbonyumwani Thaiba, Kwitonda Alain Bacca, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Mugunga Yves, Nshuti Innocent, Uwiduhaye Aboubacar na Niyibizi Ramadhan.
Ikipe ya APR FC irangajwe imbere n’umutoza Mohammed Adil Erradi n’umwungiriza we Ben Moussa Abdesstar irasabwa kuzanganyiriza muri Tunisia igahita ibona itike yo kuzakina ijonjora rya kabiri aho yazahita icakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.