in

Urutonde rw’abakinnyi 11 Rayon Sports irabanza mu kibuga icakirana na Singida Big Stars FC yo muri Tanzania

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gicuti mpuzamahanga urayihuza na Singida Big Stars FC yo mu gihugu cya Tanzania.

Uyu mukino uratangira Saa Moya n’Igice ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abafana ba Rayon Sports bakaba bifuza ko ikipe yabo yegukana intsinzi mbere yo kugaruka muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere icakirana na Police FC ku munsi wa kabiri uzaba tariki 8 Nzeri.

Abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis Christian araza kwifashisha

Umuzamu : Ramadhan Awam Kabwili

Ba myugariro : Mucyo Didier ‘Junior’, Nkurunziza Felecien, Ndizeye Samuel na Mitima Isaac.

Abo hagati : Mbirizi Eric, Bavakure Ndekwe Felix na Rafael Osaluwe Olise.

Ba rutahizamu : Essomba Onana Willy Leandre, Paul Were na Moussa Camara.

Kwinjira kuri uyu mukino wa Rayon Sports na Singida Big Stars FC ikinamo ibihangange birimo Kagere Meddie, Serge Wawa Pascal na Deus Kaseke, ahasanzwe ni 3000, ahatwikiriye ni 5000, VIP ni 10000, mu gihe muri VVIP ari 20000.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Grace Bahati n’umugabo we bari mu byishimo byinshi

Israel Mbonyi yavuze ibyo yakuye kumusarana abapagani bamuha ibye