in

Miss Grace Bahati n’umugabo we bari mu byishimo byinshi

Miss Grace Bahati n’umugabo we, Pacifique Murekezi, bari mu byishimo byinshi nyuma y’umwaka umwe bamaze barushinze.

Miss Grace Bahati abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo akomeye yishimira umwaka umwe amaze ashyingiranywe na Pacifique ndetse anashimangira urukundo akunda Pacifique nyuma y’umwaka umwe bamaze bakoze ubukwe.

Miss Grace Bahati yifashishije videwo irimo amwe mu mafoto ye na Pacifique yafashwe mu bukwe bwabo maze ayaherekesha amagambo agira ati « Happy one year anniversary my love. Today is the day when God tied us in eternal bond. You have been the answer to all patience, gentleness and faithfulness in God. May we enjoy the blessings we receive but never forget our Blesser! I love you infinity and beyond @pacrondo ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Isabukuru nziza y’umwaka umwe w’ubukwe bwacu Rukundo rwanjye. Uyu munsi ni umunsi Imana yaduhambiriye mu ngoyi y’iteka. Wabaye igisubizo cyo kwihangana kose, ubwitonzi n’ubudahemuka mu Mana. Reka twishimire imigisha duhabwa ariko ntituzigere twibagirwa Uwaduhaye Umugisha ! Ndagukunda ubuziraherezo no kurenzaho @pacrondo ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda yasinyiye indi Radiyo

Urutonde rw’abakinnyi 11 Rayon Sports irabanza mu kibuga icakirana na Singida Big Stars FC yo muri Tanzania