Hariho umubare w’abahanzi benshi bamaze gufungwa bazira iki kiyobyabwenge, abandi ntirabafatwa gusa bararye bari menge kuko hadaciye kabiri bashobora kwisanga mu buroko.
Hari igihe ureba umuhanzi uburyo yari ameze mbere yo kunywa iyo ibiyobyabwenge hanyuma wamureba uburyo ameze kuri ubu ugatangara cyane bitewe n’imihindagurikire idasanzwe aba yaragize ku mubiri we.
Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera abahanzi batanu banywa ibinyarwanda ndetse bikaba bizwi n’abantu benshi
Gisa cy’Inganzo
Uyu yari umwe mu bahanzi bafite impano ihambaye mu Rwanda, gusa benshi bababazwa n’ubuzima asigaye abayemo bitewe no kunywa ibiyobyabwenge, benshi bemeza ko Gisa ntagaruriro afite.
P Fla
P Fla ni umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda, bitewe no kunywa ibiyobyabwenge nyinshi byatumye ubuyobozi bw’igihugu bumushyira muri Gereza mu gihe kingana n’umwaka umwe kugira ngo bamugorore.
Fireman
Fireman Francis ni umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, uyu muraperi akomeje kubabaza benshi bitewe nuko asigaye yarinjiye mu idini ry’abanywi b’ibiyobwabwenge.
Neg G The General
Uyu nawe amaze gufungwa inshuro nyinshi azira gukoresha ibiyobyabwenge, rimwe atangaza ko yaziretse burundu gusa biranga bikananirana kuko arongera agafatwa arimo kuyinywa.
Masho Mampa
Masho Mampa nawe yari umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda gusa nawe yamaze kuba Imbata y’ibiyobyabwenge ndetse ubuzima bwe buri mu kangaratete nkuko bigaragazwa n’amafoto.