in

NdababayeNdababaye

Urupfu rw’uyu musore w’umunyarwanda rwarijije benshi

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Steve Nkusi wabaga mu gihugu cya Canada akaba ari naho yararangije amasomo ye ya Kaminuza muri Ottawa University yarijije benshi nyuma y’urupfu rwe rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musore bigaragara ko yari inshuti ya benshi. Kuri ubu biravugwa ko uyu musore yaba yaribiye mu mazi ubwo we na bagenzi be bari bari kuri Sunset Beach iherereye ku Kiyaga cya Ontario muri Canada.

Amakuru dukesha CBS News avuga ko umuryango wa Nkusi kuri ubu uhangayikishijwe nuko umubiri w’umwana wabo utaraboneka gusa bizeye ko inzego za Polisi zo muri Canada ziri mu bikorwa byo gushakisha umubiri we bizageraho zikamubona.

Steve Nkusi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yarijijwe n’ibyo abafana be bamubwiye

Dore impamvu zituma umugore abyara abana b’impanga