in

Urupfu rw’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru Tori Bowie rwashenguye benshi kubera ukuntu yapfuye akenyutse 

Urupfu rw’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru Tori Bowie rwashenguye benshi kubera ukuntu yapfuye akenyutse.

Umunyamerikakazi Tori Bowie wamamaye mu kwiruka metero 100 yitabye Imana ku myaka 32 kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’uhagarariye inyungu ze.

Kimberly Holland yavuze ko Tori yasanzwe mu rugo rwe muri Florida yapfuye.

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Maguru no Gusimbuka muri Amerika (USA Track & Field) ryavuze ko umusanzu wa Tori mu iterambere rya siporo ari ntagereranywa.

Muri Shampiyona y’Isi mu 2017 uyu munyamerikakazi yegukanye imidali ibiri ya zahabu muri metero 100 ndetse na 400.

Tori yaherukaga gukina irushanwa ryemewe muri Kamena 2022, mu gihe ku rwego mpuzamahanga aheruka gusiganwa muri Shampiyona y’Isi yabereye i Doha muri Qatar mu 2019, aho yasoreje ku mwanya wa kane mu gusiganwa intera nini.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Huye: Umugabo yishe undi bapfa ibiceri 200 frw, imva n’imvano yaya mafaranga yari iyihe?

Umuhanda wari uw’ibinyabiziga ubu wabaye nk’icyiyaga: Umuhanda wo mu nzove wegereye umugezi wa Nyabarongo washyizwemo ubwato imodoka baba bazibitse(AMAFOTO)