in

‘Urukundo sibya mirenge ‘ Iyi couple yakwigisha benshi ko urukundo nyakuri ruhari

Mukagasana Valentine yashakanye na Uhagaze Longine wavukanye ubumuga ,longine atangaza ko Ubumuga bwamufashe agize umwaka umwe ni mu gihe yavutse ameze nk’abandi bana .

Longine yakuriye mu buzima bukomeye Kubera ubumuga aho benshi bavugaga ko ntacyo azimarira mu buzima bityo bikamutera ipfunwe nk’umwana muto agahora yihishe mu rugo ntajye aho abandi bana bari gukinira.

Mu busore bwe yakomeje yitinya afite ubwoba ko nta mukobwa uzamwemera gusa siko byagenze ubwo yegeraga Valentine akamubwira ko ashaka urukundo byabaye nko korosora uwabyukaga kuko nawe yahi se abyemera .

Nubwo umuryango wa Valentine utabyumvaga kuri we ntacyo byari bimutwaye gushakana na Longine ariyo mpamvu yafashe icyemezo baza gukora ubukwe aho kuri ubu bafitanye n’abana bane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Babo yaraye asomye amakuru kuri televisiyo Rwanda mu buryo busanzwe (Videwo)

Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger uzwi nka ‘Commando’ yakoze impanuka ikomeye Imana iratabara