in

Urukundo rw’i Kigali rurabona abasore bakize bakiri bato n’abasaza rukukuri

Kenshi uzabyumva abasore b’i Kigali ,bavuga ko abakobwa muri iy’iminsi batakikoza abasore badafite amafaranga ,imodoka cyangwa akazi keza n’ibindi nk’ibyo by’ubutunzi,ko iyo bitabaye ibyo usanga bikundira abasaza rukukuri ariko bigwijeho imitungo.

Ni ikibazo usanga gikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga , rimwe na rimwe ugasanga babivuga mu buryo bw’urwenya ariko mu byukuri aribyo, kuri ubu ngo biragoye ko umuhungu udafite amafaranga ahagije cyangwa akazi keza yabona umukobwa umwemerera ko bateretana.

Ibi ngo bigaterwa n’uko akenshi ,abakobwa nabo baba bifuza gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi ,bigendanye n’ibyifuzo byabo ,haba gukoresha imisatsi ,kwambara neza ,kurya neza no gusohokera ahantu hahenze ,mbese akaba ugezweho kandi ibyo byose bikaba bisaba amafarnga umuhungu ukennye atabasha kumuha.

Ibi bikanatuma ngo iyo umukobwa abuze umusore ukize ,ahitamo kwishakira umugabo ukuze cyane ariko wigwijeho ifaranga ,kuburyo mbese azabasha kumufasha muri bya byifuzo bye byo kubaho ubuzima buhenze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciye amatwi yombi umugore we nyuma yo kwanga gukurikiza inama yamugiriye

Seninga Innocent yatangaje ko yaretse manyinya nyuma yo gusanga nakomeza kuyikura mu gacuma izamucuma imukura mu bagabo