Barya bavuga ko urukundo nyarukundo rutareba ubutunzi cyangwa ngo rukoreshe amarangamutima, ibi ni byo byabaye kuri uyu musore n’umukobwa bagiye kubana barahuriye ku muhanda muri Nigeria.
Uyu mukobwa ngo yarasabirizaga ku muhanda maze ubwo umusore yamunyuragaho uwo mukobwa yari yishwe n’inzara ku buryo bukomeye ndetse asa nabi cyane. Yatse uwo musore udufaranga ducye two kugura ibyo kurya, ako kanya umusore yahise amufata amujyana murugo, baramwuhagira, bamuha imyenda mishya ndetse baranamugaburira.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma yibyo umukobwa yagumye aho murugo kugeza ubwo bamenyeranye ndetse umusore akamusaba ko babana. Byanatumye umusore ashakisha umuryango uwo mukobwa akomokamo kugira ngo ababwire ko agiye gushyingiranwa n’umukobwa wabo kuko we yemezaga ko adashobora gukora ubukwe atababwiye.
Amakuru akaba avuga ko bazashyingiranwa muri Gicurasi 2021 bakabana nk’umugabo n’umugore.