in

Biteye agahinda:Mama turakwinginze wigenda|waba udusize mu mazi abira kandi ari wowe twari duhanze amaso.

Aya magambo yavuzwe n’abana bo mu karere ka Nyamagabe aho barwaje umubyeyi wabo , wafashwe ni uburwayi budasanzwe bwafashe umutwe none ukaba urimo kugenda ubyimba mu buryo buteye ubwoba.

Ubwo uyu muryango wasurwaga na Afrimax Tv aba bana bagaragaje agandi gakomeye bafite nyuma yo kurwaza mama wabo, ndetse ibi bibazo bikaba bibafatanya n’ubukene uyu muryango ufite.Umwana mukuru witwa Mukarukundo wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, mu marira menshi yavuze ko babayeho mu buzima bugoye ndetse inzu babamo ari yo batijwe.

Yagize ati:”tubayeho nabi cyane, niga mu wa 6 niteguraga gukora ikizamini cya leta, gusa niga nabi kubera uburwayi bwa mama,ndifuza ko mudufasha mukamuvuza, asigara hano wenyine iyo twagiye kwiga ,nta murwaza aba afite papa aba yagiye guca inshuro kubera ko papa aba yagiye guca inshuro ngo tubona uko turamuka.”

Uyu mubyeyi asobanura ko iby’uburwayi bwe  byatangiye ari umwingo,hanyuma ajya kwivuza ,nyuma hatangira kuza utubyimba duto mu mutwe none birushaho kugenda bikura cyane, avuga ko yumva mu mutwe byenda kuyasatura.

Aba bana bakomeje basaba ko bafashwa umubyeyi wabo akaba yavuzwa, ari ko basaba ko batifuza ngo abacike kuko ni we ubafatiye runini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo nirwogere:Bakundanye umwe akize undi asabiriza ku muhanda none bagiye gushyingiranwa.

Umuhanzikazi ukomeye yatunguye abantu ubwo yavugaga ko yarose yarongowe na Diamond Platnumz (Video)