in

Sergio Ramos yatunguwe n’ababyeyi be ku isabukuru ye y’amavuko.

Ubwo Sergio Ramos myugariro wa Real Madrid yizihazaga isabukuru ye y’amavuko, yatunguwe n’ababyeyi be aho bamusanze muri hoteli ndetse bahishura ahazaza he muri iyi kipe.

Tariki 30 Werurwe 2021 nibwo uyu myugariro wa Real Madrid yizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko, Kuri uyu munsi, Ramos yatunguwe n’ababyeyi be bamusanze muri hoteli ikipe y’igihugu icumbitsemo, bamwifuriza isabukuru nziza ariko banahishura ahazaza h’uyu mukinnyi utarongera amasezerano muri Real Madrid abereye kapiteni.

Ubwo Se wa Ramos, Jose Maria Ramos yabazwaga n’itangazamakuru ahazaza h’umuhungu we, yatangaje ko Ramos atifuza kuva muri Real ndetse aca amarenga ko azayigumamo nta handi azajya.

Yagize ati”Mu byukuri, yishimiye kuguma muri Real Madrid”.

Abajijwe niba umuryango we nta ruhare wabigiramo kugira ngo ugene ahazaza h’uyu mukinnyi, Jose Maria yagize ati”Nta ruhare runini umuryango ubigiramo.“Baracecetse, ntekereza ko hari igihe cyo kuzaganira buri kimwe bari kumwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Big Boss yahishuye ko akunda kurya no gutera akabariro |arya amasorori atatu y’ibiryo

Urukundo nirwogere:Bakundanye umwe akize undi asabiriza ku muhanda none bagiye gushyingiranwa.