Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bacitse ururondogoro kubera inkuru y’umugabo w’imyaka 77 y’amavuko, wakundanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Newsmen, mu gihugu cya Somalia umugabo w’imyaka 77 y’amavuko yashakanye n’umukobwa ufite imyaka 12 y’amavuko.
Muri ubu bukwe bwabereye muri Somalia bwatangaje benshi bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo bombi, aho bamwe bemeza ko yakamubereye ‘Sogokuru’ aho kumubera ‘umugabo’.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo uyu mwari yavukaga, uyu musaza yari ahari afasha umuryango we ndetse aza no kuwufasha kubona akazi. Ubwo yari amaze kugira imyaka 12, uyu musaza yananiwe kwihangana, ahitamo gushyingirwa nawe.
Abantu bamwe bemeza ko buri wese aba yemerewe gushakana n’uwo ushaka, bitwe n’amarangamutima ye ndetse n’ibyiyumviro bye.