in

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamenyekanye. DORE IBIGWI BYE!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo amakuru y’umutoza mukuru ugomba gutoza u Rwanda yamenyekanye. Aya makuru agiye kanze nyuma y’umunsi umwe FERWAFA itangaje urutonde rw’abatoza icumi bazavamo uzatoza amavubi. Nubwo bimeze bityo ariko, amakuru ava mu bo muri FERWAFA ni uko umufaransa Alain Giresse ari we ugomba kuramutswa iyi kipe y’igihugu Amavubi; gusa ntibiratangazwa ku mugaragaro.

Uyu mutoza afite ibigwi bikomeye haba mu gukina ndetse no gutoza umupira w’amaguru. Mu makipe akomeye yatoje harimo Tuniziya, Mali, Gabo ndetse n’andi makipe menshi atandukanye; ay’ibihugu ndetse n’amakipe asanzwe.

Dore ibigwi bye nk’umutoza:

Amakipe yatoje.

Dore ibigwi bye nk’umukinnyi:

Amakipe yanyuzemo nk’umukinnyi.

Byitezwe ko uyu mutoza azatangarizwa abanyarwanda mu mpera z’uku kwezi nk’uko Umunyamabanga wa FERWAFA aherutse kubitangaza avuga ko bifuza kuba batangaje umutoza mushya bitarenze uku kwezi.

Abanyarwanda Bose muri rusange bifuza ko umutoza mushya yazabahoza amarira bamaranye igihe nyuma yo kumara imyaka itatu baba mu banyuma mu marushanwa yose bitabiriye y’ibihugu uretse ay’abakina imbere mu gihugu bitwayemo neza; bagera muri 1/4 cya CHAN yabereye muri Kameroni.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ni rwiza ariko kandi ni na rubi, reba ibyo yakoreye umukobwa kubera kumwanga.

Miss Muheto Divine yahishuye ikipe afana mu Rwanda no Hanze