in

Urukiko rw’imikino rwa Radio 10 mu marembera….Harakekwa Ubugambanyi

Ikiganiro cya siporo cyiswe “Urukiko”  kibera kuri Radio10 cyajemo impinduka zavugishije abatari bake bakundaga iki kiganiro ndetse gikurura impaka ku bashobora kuba bari inyuma y’izi mpinduka.

Ku mugoroba wo ku italiki 3 Kamena 2021 nibwo hatangiye ibihuha bivuga ko aba bagabo bakoraga iki kiganiro baba birukanywe ariko hakaba hari umuyobozi ukomeye muri siporo yo mu Rwanda ushobora kuba yasabye ubuyobozi bw’iyi radio kwirukana aba bagabo.

Mu kiganiro Urukiko cy’uyu munsi wa none ku wa Gatanu Taliki 4 Gicurasi 2021 abagabo 4 bakora iki kiganiro bavuze kuri aya makuru yatangiye gucicikana bavuga ko batirukanywe ahubwo habayeho impinduka ubuyobozi bw’iyi radio bwakoze zirimo kuba Sam Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio (Directeur) bityo akaba atazajya abasha kumvikana muri iki kiganiro nk’uko byari bisanzwwe, Kalisa Bruno Taifa akimurirwa mu kiganiro Ten Zone aho azajya akora nimugoroba agasimburana na Jado Max uzava muri Ten Zone akaza mu Rukiko, Axel Horaho akaguma mu Rukiko ari kumwe na Kazungu Clever gusa Kazungu we yavuze ko nubwo hagitegerejwe ko italiki bahawe y’izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa ariyo taliki ya 01 Nyakanga 2021 ariko ko niba ari uko bizamera we atazemera kuguma muri iki kiganiro.

Amakuru ahari ariko atigeze ahamywa n’abo avugwaho ni uko abayobozi bo muri Ministeri ya Siporo aribo basabye ubuyobozi bw’iyi radio kugira impinduka bakora muri iki kiganiro ngo kubera ko hari ibivugirwamo binenga imwe mu myanzuro abayobozi bo muri iyi ministeri bajya bafata rimwe na rimwe aba basesenguzi bajya banenga bakavuga ko idakwiye.

Urukiko rw’imikino rwa Radio 10 ni ikiganiro kimaze umwaka dore ko cyatangiye mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2020.Ni ikiganiro kandi kiri mu bikunzwe cyane na benshi mu Rwanda no hanze yaho kubera ubusesenguzi bukirangwamo ndetse butabamo kurya iminwa kw’abasesenguzi bakibamo.

Ese amaherezo y’iki kiganiro ni ayahe?

Ese izi mpinduka zizatuma gikomeza gukundwa nk’uko cyari gikunzwe?

Ese aba banyamakuru bazemera izi nshingano nshya bahawe?

Mu gitabo cya Bibiliya yera cy’amaganya ya Yeremiya igice cya 3 umurongo wa 26 havuga ko “ni byiza gutegereza twihanganye…”  Reka tubitege amaso.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaguye mu kantu ubwo yabonaga umugore we mu gatimba ngo yasezeranye na《 Roho Mutagatifu》

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa atinywa n’abasore ntibamuterete n’icyo yakora..