Mu ntara ya Kanungu ,mu gihugu cya Uganda ,urukiko rwategetse umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda wari usanzwe ari umwalimu kwishyura umusore w’umwalimu witwa Richard Tumwine miliyoni 10 z’ama shiling ,ubwo ni miliyoni 86, n’ibihumbi 802,452 Frw ,kubwo kumubabariza umutima akica isezerano bagiranye ryo kubana nk’umugore n’umugabo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda ,ivuga ko aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2015 ,nyuma muri 2018 bagirana isezerano ryo kubana nk’umugore n’umugabo ndetse baniyemeza ko ubukwe bwabo buzaba muri 2022 muri Gashyantare icyakora ibirori ntibyaba muri uko kwezi ,umukobwa aha impamvu umusore z’uko ababyeyi be bamubwiye ko atashaka umugabo ukuze.
Umusore yahise agana inkiko avuga ko ,uyu mukobwa yishe isezerano ryo kumubera umugore kandi yari yaranamutanzeho agera kuri miliyoni 9.4 z’ama shiling , ubwo ni ukuvuga miliyoni 81 n’ibihumbi 594,301 mu manyarwanda ,amufasha kwiga ibijyanye n’amategeko muri kaminuza.
Nyuma y’uko urukiko rwumvise uruhande rw’uregwa n’ubusobanuro bwe ku mpamvu yatumye atabana n’uyu mugabo ,rwasanze nta shingiro bifite kuko ngo uyu mukobwa yakabaye yarabibonye ko umusore ashaje mu myaka yose bamaranye ntamutere umwanya cyangwa ngo yangize amafaranga ye, ari naho yahise ategekwa ku mwishyura miliyoni 10 z’ama shilling.
Nonese Ayo ma shilling ni amanya Kenya ko ariyo yikuba amanyarwanda izo nshuro ? Niba Ari ama shilling ya Uganda urayafata uyagabanye Kane kuko ayacu frw Arusha agaciro amagande .
Ubwo c umwarimu wo muri Uganda murumva yari gukurahe 81M z’amanyarwanda ? Cg murumva uwo mukobwa we yakurahe 86M Ari umwarimukazi ?
Murebe neza inkuru