Kazungu Denis yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yari agiye kumenyeshwa umwanzuro w’urukiko ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwo gukomeza kumuburanisha, ku byaha byo kwica abantu 14 akurikiranyweho, afunze.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake.
AMASHUSHO: Kazungu Denis yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agiye kumenyeshwa umwanzuro w’urukiko ku busabe bw'Ubushinjacyaha bwo gukomeza kumuburanisha, ku byaha byo kwica abantu 14 akurikiranyweho, afunze. pic.twitter.com/qYdYHKSpjo
— IGIHE (@IGIHE) September 26, 2023